IKAZE

vendredi 5 avril 2013

MURATUMIWE MWESE MU IRUSHANWA MPUZAMAHANGA "MEMORIAL GISEMBE "

Mu rwego rwo kwibuka no kunamira aba basketteurs by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Umuryango ESPOIR ku bufatanye na FERWABA barategura irushanwa mpuzamahanga MEMORIAL GISEMBE ku nshuro yaryo ya 16 ku mataliki ya 07-08-09/06/2013 kuri petit stade Amahoro. 

Hategerejwe imikino mu bagabo, abagore ndetse n’abasheshe akanguhe.
Amakipe y’i Bugande, i Burundi no muri DRC azaza asanga ayo mu Rwanda.
Uretse imikino, hazabaho ibindi bikorwa bigendanye n’iyo gahunda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire