Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR BBC ku bw'igikombe cya Playoffs batsindiye |
Nkuko byatangajwe n'umutoza w'iyi kipe Mbazumutima Charles ngo ikipe y'ubumwe yaramugoye kuko ifite abakinnyi binararibonye ariko akaba yarabatsindishije condition physique(Imbaraga) kuko ku bijyanye na tekiniki iyi kipe y'UBUMWE ikomeye cyane ,akaba ngo azakosora muri saison itaha mu rwego rwo gushobora gukina neza birushijeho.Mu magambo ye akaba yaragize ati:"Dufite abana bakiri bato kandi bashoboye ahubwo igikenewe n' abatoza beza bagomba gukoresha abo bana,bakabikora babakunze kandi bakabaha icyizere"
Abakinnyi ba APR BBC WOMEN mu myitozo mbere yo gukina. |
Uyu mukino utari woroshye na gato ukaba ukaba waragaragayemo ingufu ku makipe yombi kuko watangiye aya makipe arushanwa amanota make,ariko biza kurangira APR y'abagore itsinze amanota 47 kuri 34 y'UBUMWE. Charles MBAZUMUTIMA .akaba avuga ko iyi nstinzi ayikesha ingufu ndetse n'uburyo akorana n'abakinnyi be.
Uhereye iburyo n'umutoza wungirije wa APR BBC Nkusi Aime Khalim,hagati umuyobozi Mukuru wa APR,ibumoso umutoza mukuru wa APR Mbazumutima Charles |
Uyu mukino ukaba wariwabanjirijwe n'umukino wabahataniraga umwanya wa gatatu aho RAPP na NUR byakinnye bikarangira RAPP itsinze kaminuza nkuru y'urwanda ku manota 55-35 yegukana yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo kuyitsinda imikino 2 kuri umwe.
Abambaye icyatsi ni RAPP BBC WOMEN abambaye umweru ni NUR BBC WOMEN |
UWASE DENISE
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire