Amakipe yombi mbere yo gukina abambaye umweru ekip A abambaye umuhondo ekip B |
Kuri uyu wa Gatanu Werurwe 2013 kuri petit stade amahoro haberebereye umukino wa all stars game wateguwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'intoki(FERWABA),ukaba warugizwe ni'bikorwa bitandukanye,ndetse witabirwa n'abantu batari bake dore uyu mukino uba urimo abakinnyi bazwi ndetse bigaragaje mu ma club babarizwamo.
Uyu mukino wahujwe na ekipe yiswe A na B aho ekipe A yaje gutsinda ekipe B ku manota 68 kuri 62 ya ekipe B,Uyu mukino ukaba waje kugaragaramo ubuhanga butandukanyemu gutera Dunk,ndetse n'amanota atatu ,mu barushanyijwe hakaba Haje guhembwa kandi abakinnyi bagaragaje ubuhanga bukomeye nk' umukinnyi Buzangu Mike usanzwe ukinira KBC yazaga kurusha abandi gutera Dunk naho Rafiki Muhamed ukinira APR agatsinda mu kwinjiza amanota atatu .
Uyu mukino wa all stars game wari witabiriwe n'abantu batari bake. |
Nkuko bayatangajwe n'umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'mupira w'intoki mu RWANDA (FERWABAa) Mugwiza Desire uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gufasha abatoza kureba abakinnyi bazakoresha muri afrobasket izaba mu kwezi kwa munani,yagize ati:"ubutaha tuzarushaho kuyitegura neza kugira ngo abakunzi ba basketball barusheho kwishima,kandi Turifuza ko abakunzi ba basketball bagaruka ku bibuga "
Umuyobozi mukuru w'shyirahamwe ry'umupira w'intoki mu RWANDA MUGWIZA DESIRE |
Ikipe B ikaba yarigizwe n'abakinnyi nka: 1. Hakizima Lionnel(apr BBC), 2.Uwizeye Placide(Espoir bbc),3.Kurimushi Patrick(Rusizi bb),4.Buzangu Mike (KBC),5.Barame Aboubakar(csk bbc),6.Habineza Jean Louis(espoir bbc),7.Kubwimana Ali(KBC),8.Ruzima Guillaume(CSK BBC),9.Karekezi Pascal(Espoir ),10.Uwimana Sankara(KBC),11.Kabange Kami(Espoir ),12.Bunene Omar Gedega(CSK),13.Niyonkuru Pascal(APR),14. Murihira Theotime(APR).ikaba yaratojwe na CLIFF OWUOR usanzwe utoza APR BBC.
Nkuko usanga mu gihugu cya Reta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) aho abakinnyi bava iburasirazuba bahura n'abava iburengerazuba,ishyirahamwe ry'umupira w'intoki rikaba ryarateguye uyu mukino wa allstars game abakinnyi bagaragaye muri aya makipe abiri yakinnye akaba batoranyijwe hakurikijwe uko bitwaye muri shampiyona.
Uwase Denise
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire