BAMWE MU BAKINNYI BAKINA MU RWANDA UBWO BAKINAGA ALLSTRARS GAME /PHOTO FERWABA |
Nkuko biteganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi/2013 hagiye kuzatangira imyitozo ku kipe y’igihugu y’umukino w’intoki ( Basketball) mu rwego rwo kwitetegura imikino Nyafurika izaba muri Kanama muri uyu mwaka.
Nkuko byatangajwe n'umutoza ukuru w'ikipe y'igihugu Mutokambali Moїse; yavuze ko mu kwezi kwa Gicurasi ari bwo hazatangizwa imyiteguro ku mikino Nyafurika izaba muri Kanama muri Cote d’Ivoire mu kugirango bazabashe kwitwara neza.
UMUTOZA W'IKIPE Y'IGIHUGU YUMUPIRA W'INTOKI MOSES MUTOKAMBALI/PHOTO ARCHIVE |
Nkuko akomeza abivuga iyi myitozo ikaba ngo ikazajya ikorwa kabiri mu cyumweru kuko bazaba barikubarizwa mu makipe bakiniramo kuko bazaba barigukina.
Umutoza mukuru wikipe y'igihugu y'umupira w'intoki MUTOKAMBALI MOSES akaba yatangaje ko hazahamagarwa abakinnyi bagera kuri 18 babarizwa mu makipe akina shampiyona mu Rwanda; binyuze mu biganiro hagati y'abahagarariye abo abakinnyi mu makipe babarizwamo
Nyuma yo kwegukana itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika mu mikino y'akarere ka gatanu yaberaga muri Tanzania (zone 5) ,iyi kipe ikaba iri kubarizwa mu itsinda B rigizwe na makipe y'ibihugu nka Tunisia; Bourkinafaso ndetse na Maroc.
ferwaba.blogspot.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire