IKAZE

mardi 16 avril 2013

Umukinnyi Gisembe ni muntu ki?



Henry Pierre Munyengabe, Umuyobozi Wungirije w’ikipe ya Espoir BBC
Abakunzi b’umukino wa Basketball by’umwihariko abifuza kumenya bimwe mu byaranze umukinnyi wari icyamamare mu ikipe ya Espoir BBC ari we Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kubagezaho bimwe mu byaranze amateka ye.


Henry Pierre Munyengabe, Umuyobozi Wungirije w’ikipe ya Espoir BBC yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe bimwe mu byaranze amateka ya Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe.Uwahoze ari umukinnyi w’imena w’ikipe ya Espoir BBC ari we Ntarugera Emmanuel (Gisembe) yavutse mu mwaka wa 1961 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. 



Uyu mukinnyi witiriwe irushanwa ribaho buri mwaka ryitwa “Tournoi Mémorial Gisembe” yari afite uburebure bwa metero ebyiri (m 2) yasize umugore n’abana batatu.Munyengabe Henri Pierre wabarizwaga mu ikipe ya Espoir BBC mbere ya Jenoside yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko  Gisembe yakundaga gusabana n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko abana bakiri bato bakina Basketball.

Irushanwa ryitiriwe Gisembe ryatangiye mu mwaka wa 1996 icyo gihe igikombe cyatwawe n’ikipe ya Espoir BBC yongeye kugitwara  mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 1998 na 1999 igikombe cyitiriwe Gisembe cyatwawe n’ikipe ya APR BBC yongeye kucyegukana  mu mwaka wa 2000. 

Muri 2001 igikombe cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi ba Basketball  bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi cyatwawe n’ikipe y’Urunani yo mu Burundi,  mu mwaka wa 2002 cyatwawe n’ikipe ya APR BBC, muri 2003 gitwarwa n’ikipe yitabiriye iyo mikino iturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yitwa Goma Bulls, mu mwaka wa 2004 ikipe ya Espoir BBC ni yo yatwaye igikombe cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bishwe muri Jenoside.

Ikipe ya APR BBC yongeye gutwara igikombe cyo kwibuka Gisembe guhera mu mwaka wa 2005 kugeza 2009, umwaka ushize ikipe ya Espoir BBC yaje ku mwanya wa kabiri.
Amarushanwa yo kwibuka abahoze ari abakinnyi ba Basketball bitabye Imana muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ya 2010 azatangira tariki ya 25 Kamena.

Munyengabe yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko babuze abakinnyi 18 mu gihe cya Jenoside, ubu bakaba bari kwiyubaka kugira ngo bongere bagire ikipe ikomeye.Munyengabe yakomeje avuga ko abakinnyi b’iki gihe usanga bakenera amafaranga menshi mu gihe aba kera bakinaga bagamije ko ikipe yabo ikomera.


Ikinyamakuru Izuba cyifuje kumenya impamvu ikipe ya Espoir BBC yashyizeho irushanwa ryo kwibuka abakinnyi ba Basketball bishwe muri Jenoside, Munyengabe asubiza ati “kwari ugusobanurira urubyiruko ububi bwa Jenoside “never again”igakwira aha mu Karere”. 

izubarirashe.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire